AMABWIRIZA N'AMATEGEKO AGENGA IKORESHWA RY'URUBUGA
Aya mabwiriza n'amategeko agamije kugenga imikorere, umutekano, ubunyamwuga n'ubwizerwe bw'abakoresha urubuga.
IRIBURIRO
Aya mabwiriza n'amategeko agamije kugenga imikorere, umutekano, ubunyamwuga n'ubwizerwe bw'abakoresha urubuga, harimo abacuruza, abakodesha ibikoresho n'imashini, ndetse n'impuguke z'abanyamwuga (Technicians & Engineers) zitanga serivisi zitandukanye.
1. AMABWIRIZA AGENGA ABACURUZA KU RUBUGA
Umuntu ku giti cye cyangwa company yifuza gucuruza ibikoresho, imashini cyangwa ibindi bicuruzwa ku rubuga agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
1.1 Gutanga amakuru y'ukuri
- Amazina yuzuye cyangwa izina rya company
- Nimero ya telefone ikora
- Email ikoreshwa
- Aho abarizwa
- Nimero y'indangamuntu cyangwa ibyangombwa bya company
1.2 Uburenganzira bwo gukora ubucuruzi
- Yemerewe gukora ubucuruzi hakurikijwe amategeko y'u Rwanda
- Ibikorwa bye bitabangamira amategeko cyangwa umutekano rusange
- Atari mu bikorwa bitemewe n'amategeko
1.3 Ibisabwa ku bicuruzwa
- Kuba ari iby'umucuruzi cyangwa abyemerewe n'ababifitiye uburenganzira
- Kuba bifite ibisobanuro nyabyo kandi byumvikana
- Kuba bitangiritse cyane keretse byagaragajwe neza
- Kuba bitarabonetse mu buryo bunyuranyije n'amategeko
- Kugira amafoto agaragaza neza uko igicuruzwa giteye
1.4 Ibibujijwe
- Gucuruza ibintu byibwe cyangwa bitemewe n'amategeko
- Gushyira ku rubuga amakuru ayobya abakiriya
- Guhindura ibiciro mu buryo bwo gushuka
- Gukoresha amagambo y'iterabwoba, ivangura cyangwa gusebanya
- Gucuruza ibintu bishobora guteza umutekano muke cyangwa ibyangiza ubuzima
1.5 Inshingano z'umucuruzi
- Ni we ubazwa ibibazo byose bifitanye isano n'ibicuruzwa bye
- Agomba gusubiza abakiriya mu bwubahane no mu gihe gikwiye
- Agomba kubahiriza ibyo yemereye umukiriya
2. AMABWIRIZA AGENGA ABAKODESHA IMASHINI N'IBIKORESHO
Umuntu cyangwa company ishaka gukodesha imashini cyangwa ibikoresho ku rubuga igomba kubahiriza ibi bikurikira:
2.1 Gutanga amakuru nyayo ku bikoresho
- Izina ry'igikoresho cyangwa imashini
- Uburyo gikoreshwamo
- Uko kimeze
- Igiciro cyo kugikodesha
- Amafoto agaragaza neza igikoresho
2.2 Amasezerano yo gukodesha
- Igihe cyo gukodesha
- Uburyo bwo kwishyura
- Ingwate niba ihari
- Inshingano z'umukodesha igihe igikoresho cyangiritse
- Uburyo bwo gusubiza igikoresho
2.3 Umutekano n'ubwizerwe
- Igikoresho gikora neza
- Kitagira ikibazo gishobora guteza impanuka
- Atanga amabwiriza y'imikoreshereze igihe bikenewe
2.4 Kubahiriza amasezerano
- Kubahiriza ibyo bumvikanye n'abakiriya
- Kwirinda ibikorwa byose by'uburiganya
- Gusubiza umukiriya mu buryo bw'umwuga kandi bwubaha
2.5 Uburenganzira bw'urubuga
- Gukuraho cyangwa guhagarika konti itubahiriza amabwiriza
- Gusuzuma ukuri kw'amakuru yatanzwe
- Kurinda abakiriya n'abakoresha urubuga
3. AMABWIRIZA AGENGA IMPUGUKE Z'ABANYAMWUGA (TECHNICIANS & ENGINEERS)
Abantu biyandikisha nk'impuguke mu gusana, gukora cyangwa gutanga serivisi z'imashini n'ibikoresho mu myuga itandukanye ya TVET cyangwa IPRC bagomba kubahiriza ibi bikurikira:
3.1 Ubumenyi n'ubushobozi
- Ifite ubumenyi, amahugurwa cyangwa uburambe muri uwo mwuga
- Ishoboye gukora serivisi yiyandikishijeho
- Ifite imyitwarire n'ubunyamwuga bukwiye
3.2 Ibyangombwa bisabwa
- Certificate
- Diploma
- Degree
- Recommendation
- Portfolio y'akazi yakoze
- Uburambe bw'akazi
- Ubuhamya bw'abakiriya
3.3 Umwirondoro w'umunyamwuga
- Amazina yuzuye
- Umwuga akora
- Experience cyangwa imyaka amaze mu kazi
- Aho akorera
- Nimero ya telefone
3.4 Imyitwarire y'umwuga
- Gukorana ukuri n'abakiriya
- Gutanga serivisi nziza kandi zizewe
- Kutangiza ibikoresho by'abakiriya
- Kubahiriza igihe bumvikanye
- Kubungabunga ibanga ry'umukiriya igihe bikenewe
3.5 Ibikorwa bibujijwe
- Kwiyitirira impamyabumenyi cyangwa experience badafite
- Gukora uburiganya cyangwa kwaka amafaranga mu buryo butemewe
- Gutanga serivisi mbi ku bushake
- Gukoresha nabi amakuru y'abakiriya
3.6 Uburenganzira bw'urubuga
- Guhagarika cyangwa gukuraho konti y'uwarenze ku mabwiriza
- Kugenzura ukuri kw'ibyangombwa byatanzwe
- Gukurikirana ibibazo cyangwa ibirego by'abakoresha
- Gukorana n'inzego zibishinzwe igihe habaye ikibazo cy'amategeko
4. UBURENGANZIRA N'INSHINGANO Z'URUBUGA
Urubuga rufite inshingano n'uburenganzira bikurikira:
5. INGINGO ZISOZA
- Buri ukoresha urubuga yemera kubahiriza aya mabwiriza yose mbere yo gukoresha urubuga.
- Urubuga si rwo ruryozwa amakimbirane ashobora kuvuka hagati y'abakiriya n'abatanga serivisi cyangwa ibicuruzwa, ariko rushobora gufasha mu gukemura ikibazo.
- Amakuru yose y'abakoresha azabungwabungwa kandi arindwe hakurikijwe amategeko y'ubwirinzi bw'amakuru.
- Ukoresha urubuga wemera ko ibikorwa byose akorera ku rubuga bishobora kugenzurwa hagamijwe kurinda umutekano n'inyungu z'abakoresha bose.
- Kutubahiriza aya mabwiriza bishobora kuvamo:
• Kuburirwa | • Guhagarikwa by'agateganyo | • Gufungwa burundu kwa konti | • Cyangwa gukurikiranwa n'inzego zibifitiye ububasha hakurikijwe amategeko